Indogobe n'umuntu :

Umuntu yajyanye indogobe ye kugura umunyu.

Hanyuma agaruka awuhekesha iyo ndogobe. Yumva umutwaro urayishengura, ndetse igiye kwambuka umugezi igwamo.

Umunyu wikubise mu mazi urashonga, maze noneho umutwaro worohera indogobe.

Irishima rwose, ikomeza kugenda; ngo yigire imbere, yitura hasi yigiza nkana, umunyu wose ushirira hasi.

Nyirayo abonye ko yamwangirije umunyu nkana, na we agerageza kuyihana.

Ashaka umusenyi, arawupfunyika, arayikorera.

Igiye kwambuka undi mugezi, yongera kwituramo igira ngo biramera nka mbere. Ikubita rwa ruboho mu mazi.

Igize ngo irikorera yumva wa muzigo warushijeho kuremera, yicuza icyo yabikoreye.

Shebuja abonye irembye, umuzigo uyinaniye, arayitura, umusenyi awukuraho, ati «ngira ngo noneho wumvise.»

Ayisubiranye guhaha umunyu, agira ngo ayigerageze, ntiyasubira kubigira kwa kundi, kuko yatinyaga kuvunika nka mbere.

Nguko uko ibyago bijya byigisha ubwenge.

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.84;
Igitabo wagisanga: muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.